Mwarimu witangiye abanyeshuri yigishaga b’abakene, akabaha umushara we, yakiriwe na Donald Trump muri White House

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Peter Tabichi wo muri Kenya watowe nka mwarimu mwiza kurusha abandi ku isi mu ntangiriro z’uyu mwaka yahuye na Perezida Donald Trump wa Amerika mu biro bye White House.

Uyu mwarimu ari muri Amerika aho kandi azageza ijambo ku nama rusange y’umuryango w’abibumbye i New York muri uku kwezi.

Peter Tabichi yahuye na Perezida Donald Trump

Tabichi ni umwarimu w’umufurere w’umufaransiskani, mu kwezi kwa gatatu yatsindiye igihembo kitwa ‘2019 Global Teacher Prize’ gihabwa umwarimu wahize

Yigisha amasomo ya siyansi ku ishuri ryisumbuye rya Keriko mu gace ka Nakuru mu burengerazuba bwa Kenya.

Ifoto y’uyu mwarimu ari kumwe na Perezida Trump mu biro bye yashyizwe kuri Twitter n’umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru w’ibiro bya perezida.

Uyu yanditse kandi ko “Furere Tabichi yatanze 80% by’umushahara we mu gufasha abakene iwabo muri Kenya.

“Ubwitange bwe no gukora cyane byatumye abanyeshuri be bo mu ishuri ridafite ubushobozi buhagije baba aba mbere mu irushanwa rya siyansi mu gihugu.

Ubwo yahabwaga igihembo cya 2019 Global Teacher Prize

“Peter uri urugero rwiza kuri twese! Urakoze ku muhate wawe ku banyeshuri bawe”.

Ni ibyanditswe na Stephanie Grisham ushinzwe itangazamakuru muri White House.

Furere Tabichi w’imyaka 36, biteganyijwe ko azabwira inama rusange y’umuryango w’abibumbye uko yabashije kugera ku ntego ze mu mwuga we wo kwigisha.

Peter Tabichi yakiriwe na Kenyatta

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE