Imyaka ibiri yari yihiritse abakunzi b’umuhanzi Andy Bumuntu bategereje ko abagezaho ibihangano bye bishya ariko amaso yaraheze mu kirere.
Uwashakaga kongera kumva rya jwi rye riremereye rikundwa na benshi, yajyaga mu bubiko bw’indirimbo zo za mbere, cyangwa se agatega amatwi 102.3 KISS FM, ariko ibyo ntibyari bihagije gusa.


Abafana be bari bakeneye kongera kumva indirimbo nshya, za ndirimbo z’urukundo zigera ku ndiba y’umutima, zimwe zafashije abasore benshi gutereta.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo abakunzi ba Andy Bumuntu bongeye gusubiza agatima impembero ubwo bamenyaga ko imyaka ibiri ishize yose atari yicaye ubusa ahubwo yari ari gukora kuri alubumu ye ya kabiri yise Pleasue and Pain (Ibyishimo n’umubabaro.)
Yagize ati “ Nyuma y’imyaka ibiri nta muziki, ndizera ko indirimbo 10 zibaye.”
Indirimbo 10 ziri kuri iyi alubumu ni Déjà vu, Free, Igitego, Nzagukumbura, Medication, Dzaddy, Life’s Good, Bahige, Thank You na Wife Of My Dreams.
Iyi alubumu izajya hanze tariki 11 Kanama 2022.
Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakunzwe ku rwego mpuzamahanga cyane cyane muri Kenya bitewe n’indirimbo ye yise “On Fire”.





Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook