Umunyamakuru w’imikino ukunzwe mu Rwanda, Sam Karenzi yasezeye kuri Radio 10

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe mu Rwanda, Sam Karenzi yasezeye kuri Radio 10 yari abereye umuyobozi abashimira uko babanye mu gihe kirenga umwaka yari ahamaze.

Sam Karenzi ni umwe mu banyamakuru b’imikino bakomeye mu Rwanda, benshi banyurwa n’ubusesenguzi bwe ahanini kubera kudaca ibintu k’uruhande.

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe mu Rwanda, Sam Karenzi yasezeye kuri Radio 10 yari abereye umuyobozi abashimira uko babanye mu gihe kirenga umwaka yari ahamaze.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasezye kuri iki kigo cy’itangazamakuru agishimira ku bw’inshingano cyamuhaye ndetse ko azagihoza ku mutima.

Ati ”Ndashima Radio TV10 Rwanda, ubuyobozi ndetse n’abakozi bose ntibagiwe n’abakunzi batahwemye kudushyigikira! Mwarakoze kunyizera mukampa inshingano mu bihe bitari byoroshye, ndashima akazi keza twakoze dufatanyije! Nzabahoza k’umutima. Mwarakoze!”

Nyuma yo gusezera amakuru avuga ko uyu mugabo kimwe n’abandi babiri bakoranaga kuri Radio 10, Taifa Bruno na Axel Horaho bagomba guhita batangira akazi tariki ya 1 Ukwakira kuri Fine FM.

Amakuru avugako Karenzi na Taifa na we yanditse asezera kuri iyi radio, ni mu gihe Axel we yabikoze kera, gusa hari andi makuru avuga ko aba bagabo badashobora gutangira tariki ya 1 Ukwakira kuko hari ibikinozwa.

Sam Karenzi yinjiye kuri Radio muri Kamena 2020, yahahuriye na Kalisa Bruno Taifa, Kazungu Claver na Horaho Axel wari uhasanzwe, bazanye imikorere itamenyerewe mu kiganiro bise ‘Urukiko’, uburyo bakoragamo basa n’abahanganye bajya impaka ku ngingo zitandukanye (debate) byatumye bigarurira imitima ya benshi, kuzana uburyo abantu bakurikira ikiganiro kuri YouTube, byahise biba icyita rusange ku yandi maradiyo.

Nyuma y’umwaka umwe bakora iki kiganiro, hahise habamo impinduka maze ikipe y’Urukiko barayitandukanya, Sam Karenzi agirwa umuyobozi wa Radio, Taifa ajyanwa mu kiganiro cya nimugoroba cya ‘Ten Zone’ gukorana na Jado Max maze Faustin amanurwa mu Rukiko asangayo Kazungu Claver wahagumye na Antha kuko Axel we nta minsi yahamaze yahise agenda.

Tariki ya 1 Nyakanga 2021 nibwo izi mpinduka zose zabaye, amakuru avuga ko Sam Karenzi atishimiye gukurwa kuri Micro, ari nayo mpamvu asezeye nyuma y’amezi 3 gusa agizwe umuyobozi wa Radio.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE