Stephen Kamau ukomoka mu Ntara ya Nyandarua muri Kenya, yakiriye agakiza yemera kwakira umwami Yesu Kristu nk’umukiza mubuzima bwe.
Uyu musore wiyemeje kureka iby’isi byose agaharira ubuzima bwe kristu, yatunguye abantu ubwo yinjiraga murusengero yitwaje ibipfunyika by’urumogi.


Kamau yavuzeko urumogi azanye murusengero ashaka kugirango arutwikire imbere y’aba kristu.
Kamau yavuzeko urumogi azanye ari urwo yari asanzwe acuruza rukaba ruhagaze agaciro ka miliyoni miliyoni 20 Tsh.
Kamau avuga ko yishimye nyuma yo guhinduka no kuba umuntu mwiza mu baturage kandi akaba yiyemeje kugendera mu murongo mwiza nk’umukristu.
Kamau yashimiwe n’abayoboke b’itorero rye kuba yarahagaritse ubucuruzi bw’urumogi kandi bamusaba kumvisha urundi rubyiruko kureka kwishora mu bucuruzi butemewe.



Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook