Uruganda rwa Skol Brewery Ltd Rwanda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwamuritse isura nshya y’imwe mu binyobwa byayo ‘Skol Lager’. Iyi nzoga iri mu za mbere uru ruganda rwakoze, bayihinduriye icupa ndetse n’ibiba bitatse icupa inyuma ariko umwimerere ntiwahindutse.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 nibwo uru ruganda rwamuritse icupa rishya rya Skol Lager, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye Kicukiro mu kabari kazwi nka +250.
Benurugo Kayihura Emilienne ushinzwe kumenyekanisha Skol Lager, yavuze ko bahisemo guhindura isura y’iyi nzoga kugirango irusheho gutera ubwuzu abayireba.
Ati “SKOL ikintu twakoze ni uguhindura isura ya SKOL Lager. Ni ikinyobwa kimaze igihe ku isoko. Twayihaye ishusho nshya ku buryo umuntu wese uyirebye abona ari inzoga iteye ubwuzu. Ntabwo ari SKOL Lager nshya twashyize ku isoko ahubwo ni ikinyobwa gisanzwe twahinduye ishusho ry’ibigaragara ku icupa”
Paul Norris ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bya SKOL muri Afurika yavuze ko imbaraga bakomeza kuzongera mu gutuma bahaza isoko banashimisha abakiliya
Muri gahunda yo gukomeza kuryohereza abakiliya b’ibinyobwa bya SKOL, uru ruganda rwanatangije gahunda yo kujya bakorana n’abanyarwenya batandukanye bakajya basanga abakiliya babo mu tubari dutandukanye bakabasusurutsa ku buntu baninywera kuri Skol Lager.
Mu gutangiza iyi gahunda, abanyarwenya batandukanye barimo Babu, Michael Sengazi, Kibonke, Joshua, 5K n’abandi, basusurukije abakunzi ba Skol n’abandi bari mu kabari ka +250 mu nzenya zitandukanye.








urwibutso n’abanyarwenya bagiye gufatanya muri ubu bukangurambaga bwo kwamamaza Skol Lager mu isura nshya..
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook